AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

Burera: Bamaze imyaka 2 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe

Yanditswe Feb, 28 2024 15:21 PM | 84,147 Views



Hari abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko bamaze imyaka isaga 2 basiragira mu bayobozi basaba kwishyurwa ingurane z’imitungo yangijwe n’ikorwa ry’ibikorwaremezo bitandukanye, byiganjemo iby’amazi n’umuriro ariko na n’ubu ngo amaso yaheze mu kirere.

Bamwe muri aba baturage biganjemo abo mu Murenge wa Rwerere RBA yasanze ku biro by’Akarere ka Burera, baje kubaza ingurane z’imitungo yabo.

Aba baturage bavuga ko gutinda kwishyurwa ingurane z’ibyabo, hakaba hashize imyaka isaga 2 byagize ingaruka ku iterambere ry’imibereho myiza yabo bagasaba inzego bireba kubishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline avuga ko ari byo hari abaturage batarishyurwa kubera kutuzuza ibisabwa, gusa ngo amafaranga arahari yo gukemura ibi bibazo.

Mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo mu Turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru, twagaragaje ko habaruwe ingurane z’imitungo ifite agaciro ka Miliyari 5 na miliyoni zisaga 500 Frw igomba kwishyurwa abaturage.
Icyo gihe ubuyobozi bw’iyi Ntara, uturere n’ibigo bya WASAC, REG na RTDA byari byihaye igihe cy’amezi 3 yo kuba barangije kwishyura abaturage, ariko benshi muri bo ntibarayaca iryera.

Uwimana Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika