AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ibanga ryafashije u Rwanda gusarura miliyari $1 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu 2023

Yanditswe Feb, 27 2024 06:30 AM | 66,936 Views



Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry'Amategeko n'Ubugenzuzi bwa Mine mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, Dushimimana Narcisse, yagaragaje ko ukwiyongera k’umusaruro w’amabuye y’agaciro guterwa n’ishoramari igihugu kibushyiramo.

Mu 2015, agaciro k’umusaruro w’amabuye y’agaciro woherezwa mu mahanga kari miliyoni $370 mu gihe umwaka ushize wa 2023 kageze kuri miliyari $1,1.

Mu Kiganiro #Isesenguramakuru cya Radio Rwanda, hagarutswe ku iterambere ry’uru rwego n’icyerekezo cyarwo.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iyubahirizwa ry'Amategeko n'Ubugenzuzi bwa Mine muri RMB, Dushimimana Narcisse, yavuze ko ukwiyongera k’umusaruro w’amabuye y’agaciro guterwa n’ishoramari rishyirwamo mu bikoresho no mu bumenyi.

Yagize ati “Uko amashuri aza, uko abahanga bagenda biyongera muri uru rwego, uko abantu bagenda babona ibikoresho bigezweho, uko abantu bagenda bashora imari, uhita ubona impinduka. Ibyo ni byo bituma tuva kuri miliyoni $370 mu 2015 tukagera kuri miliyari $1.”

Yavuze ko mu bijyanye n’ishoramari hari inganda nyinshi zinjiye muri uru rwego aho kugeza ubu hari urushongesha gasegereti, urwa zahabu, urugiye gutangira mu Bugesera rwa Coltan n’izindi.

Dushimimana avuga ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro menshi kandi y’ubwoko bwinshi kubera ko hari amashya aboneka arimo n’ayo mu bwoko kwa Lithium.

Mu 1930 ubwo Abanyarwanda batangiraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abantu wasangaga bishakira amabuye azwi nka Tin (Sn), babona andi mabuye nka Coltan bakayajugunya.

Bigeze mu 1998 kuzamura batangira gushaka Coltan ariko kuri ubu ngo hagezweho amabuye yo mu bwoko bwa Lithium.

Dushimimana ati “Mu Rwanda rero amabuye arahari, ibyo tubona n’amaso ahantu hose urajya za Ngororero, Ruhango, Rwamagana hose amabuye arahari ku bwinshi. Ubushakashatsi twakoze, ni ubw’ibanze (bwagaragaje ko munsi y’ubutaka bw’u Rwanda hari amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari $154).”

Zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yari ibilo 1320 mu 2023, yinjije miliyoni 87,5$

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro, Frank Butera, yavuze ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro menshi ariko ikibazo kikiri mu kuyakuramo biturutse ku kuba nta bushobozi bwo kubona ibikoresho bihagije.

Ati “Ikoranabuhanga riragenda ryihuta cyane, bisaba ko tugira ubumenyi tujyanisha naryo n’ubwo ibi bya Lithium bitangiye kubona no gukorwa, hamaze kuba impinduka zitandukanye.”

Yavuze ko igisigaye ari ugushora imari muri uru rwego cyane ko hakiri imbogamizi z’uko amabanki atarabasha kumva neza ko agomba guha inguzanyo abakora ubukucuzi.

Ati “Ubucukuzi bukwiriye guhabwa inguzanyo yihariye, inguzanyo y’ishoramari. Iyo ugiye mu bigo by’imari usanga uburyo bwo gutanga inguzanyo bukiri gakondo, ugasanga kugira ngo baguhe inguzanyo baragusaba ingwate y’inzu.” 

Impuguke mu Bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko hakenewe kujyaho uburyo bwo gufasha abashoramari bo mu rwego rw’ubucukuzi kubona inguzanyo y’amafaranga menshi kandi y’igihe kirekire cyangwa banki yihariye ishobora kumva imiterere y’uru rwego.

Ati “Muzi impamvu mu bihugu byinshi bya Afurika usanga ubucukuzi bukoramo abanyamahanga? Ni uko ari bo bashobora kubona amafaranga menshi, bafite aho bakura amafaranga kuri make, inyungu y’amabanki yabo, ugasanga ari nka 2%.”

Kaberuka avuga ko mu rwego rw’ubucukuzi bisaba kwihangana kuko udashobora gucukura amabuye ngo uhite ubona amafaranga ahubwo hari urugendo binyuramo kandi rushobora no gutinda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz rwatangaje ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari $1,1, avuye kuri miliyoni $772, ni izamuka rya 43.0%.


Ishimwe Israel




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura