AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Imirimo irenga miliyoni yahanzwe mu Rwanda kuva mu 2017

Yanditswe Feb, 27 2024 18:21 PM | 93,374 Views



Imirimo igera kuri miliyoni n'ibihumbi ijana ni yo yahanzwe mu Rwanda kuva mu 2017 kugera mu 2023, mu gihe igihugu cyihaye intego yo guhanga igera kuri miliyoni n'igice bitarenze muri Kamena uyu mwaka.

Urwego rw'inganda ni rumwe mu zagize uruhare mu ihangwa ry'imirimo mishya bitewe n'ishoramari ryagiye rishyirwamo kuko hubatswe inganda 311 muri iyi myaka igiye kuba 7.

Inganda z'imyenda zihariye 15% by'abakozi bose bakora imirimo itanditse yiganjemo abagore n'urubyiruko.

Mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu rugize 7% by'umusaruro mbumbe w'iguhugu.

Urwego rw'ikoranabuhanga ruzaba rwatanze 5% by'imirimo yose iteganyijwe guhangwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. 

Abakozi 135,000 bazaba barize ibijyanye n'ikoranabuhanga muri Kaminuza.

Imishinga yo muri uru rwego yagiye ibona ubufasha butandukanye. 

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente aherutse gutangaza ko muri 2023, imirimo igera kuri miliyoni n'ibihumbi ijana ari yo yahanzwe kuri miliyoni n'igice yari iteganyijwe mu myaka 7 irangira muri uyu mwaka.

Impuguke mu by'umurimo, Jean Mukunzi asanga hari imbaraga nyinshi igihugu cyashyize mu guhanga imirimo ariko akaba asanga hari uburyo byarushaho kunozwa muri NST2 iteganyijwe.

Mu bihugu bimwe byo muri Afurika ubushomeri bugeze kuri 38% naho mu Rwanda mu gihembwe cya 4 cya 2023 bwari bugeze kuri 16.8% buvuye kuri 24.3% muri 2022, nk’uko imibare y'Ikigo cy’Ibarurishamibare yabigaragaje.

Ku isi abagera kuri miliyoni 435 ni bo bavuye mu bushomeri muri 2023 bituma bugera ku gipimo cya 5.1%.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura