AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Inama ya PSF kuri ba rwiyemezamirimo babura ubushobozi bwo gukora amasoko bahawe

Yanditswe Feb, 28 2024 11:38 AM | 86,411 Views



Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF, Walter Hunde Rubegesa, yashishikarije abikorera kugira umuco wo gukorera hamwe kugira ngo babahe guhangana n’imbogamizi bahuza na zo mu kazi kabo ka buri munsi.

Yabigarutseho mu Kiganiro #WaramutseRwanda cyo kuri uyu wa Gatatu cyagarutse ku mwihariko ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bihabwa mu masoko ya Leta.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi no kubaka ubushobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta, Sibomana Célestin, yavuze ko itegeko ryo mu 2022 rigenga amasoko ya Leta mu ngingo ya 73 harimo ko mu gutanga amasoko ibikorerwa mu Rwanda bigomba guhabwa umwihariko.

Ati “Hari igihe abantu bagomba kugura ibyo mu Rwanda gusa ariko hari igihe n’abanyamahanga bazamo ariko ibyo mu Rwanda bigahabwa umwihariko.”

Itegeko rigena ko amasoko y’ibigemurwa afite agaciro katarenze miliyoni 200 Frw n’ay’imirimo ifite agaciro katarenze miliyari 2 Frw, agomba gukorwa na sosiyete zo mu gihe amasoko ya serivisi yo ari afite agaciro katarenze miliyoni 100 Frw.

Yagize ati “Iyo ibyo bigemurwa cyangwa serivisi zidahari mu Rwanda, icyo gihe urwego rutanga isoko rushobora gufungura na sosiyete zivuye hanze zikaza gupiganirwa iryo soko.”



Umuyobozi wa Koperative AMEDENYA, Uhoracyeye Cyuzuzo Gisèle, yavuze ko hakiri icyuho mu bijyanye no kwibona mu masoko ahanini biturutse ku bishyirwa mu masoko ya Leta nk’ibisabwa.

Ati “Nibaza ko bagakwiye kureba ibyo dushobora kubona aha ngaha ku buryo natwe twibonamo. Abikorera bo baratugana ariko mu masoko ya leta ho ntabwo twibonamo pe.”

Yatanze urugero rw’ibikoresho byo mu nzu n’ibyo mu biro bakora, avuga ko hari nk’igihe usanga ibisabwa biba byatangajwe mu isoko bibagora cyane nk’aho usanga bashobora kubasaba nk’ibikoresho bikozwe mu bikoresho bitaboneka mu Rwanda.

Ati “Urumva hari ukuntu bashyiraho akabati, bakavuga ngo turashaka akabati kameze gutya na gutya ariko ukareba ukabona ako kabati inaha utakabona. Niba basabye akabati gakoreshejwe MDF (imbaho), ariko mu by'ukuri wareba ugasanga utazibona mu buryo bworoshye.”



Kuba hari abakorera mu Rwanda bakigorwa no kubona ubushobozi bwo gukora amasoko baba bahawe, Umuvugizi wa PSF, Walter Hunde Rubegesa, yavuze ko abikorera bakwiriye kuba bakorana n’ibigo by’imari mu mikorere yabo ya buri munsi kugira ngo bajye babasha kubigana bibahe amafaranga.

Ati “Ntabwo wakwegera banki, ngo dore nabonye isoko uyu munsi mu myaka 40 umaze batakuzi, udasanzwe ubitsa ngo ubikuze babone ko uri umukiliya wabo. Korera make wabonye uyanyuze kuri konti, ube umukiliya wabo mbere y’igihe hanyuma nubona iryo soko ubagane, ubabwire ko ukeneye amafaranga menshi.”

Yashishikarije abikorera kugira umuco wo gukorana mu gihe babonye isoko rirenze ubushobozi bwabo.

Ati “Nzabigenza nte kugira ngo mbashe kurikora? Inzira ya mbere ni uko nzegera ibigo by’imari. Inzira ya kabiri ni uko ngirira icyizere mugenzi wanjye dukora bimwe kuko mu bucuruzi, ushatse kurya wenyine ntabwo utera imbere.”

Mu 2016 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangiye kwimakaza gahunda ya Made in Rwanda, yashyiriweho kugabanya ingano y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura