AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

PSF igiye kubyaza umusaruro hegitari ibihumbi 92 bwahawe na Congo-Brazzaville

Yanditswe Feb, 23 2024 19:26 PM | 533,430 Views



Abagize Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, PSF barimo kwitegura kwerekeza muri Congo-Brazzaville kureba uburyo babyaza umusaruro hegitari 92,996 icyo gihugu cyahaye u Rwanda buri ahantu 2 hatandukanye.

Imyaka igiye kuba 2 Congo-Brazzaville yemereye u Rwanda hegitari 51,223 ahitwa KINDAMBA n'izindi hegitari 41,773 ahitwa LOUVAKOU muri icyo gihugu.

Mu nama yahuje abikorera bifuza gushora imari kuri ubwo buso, Visi Perezida wa 2 w'Urugaga rw'Abikorera, Kimenyi Aimbale avuga ko ariya ari amahirwe igihugu kiba gihaye abikorera nabo bagomba kubyaza umusaruro.

Muri Mata 2022 nibwo Perezida Paul Kagame yasuye icyo gihugu ndetse no muri Nyakanga 2023 Perezida Denis Sassou Nguesso yasuye u Rwanda.

Bimwe mu bihugu byahaye u Rwanda ubutaka birimo Djibouti, Tanzania, Kenya na Misiri mu masezerano baherutse kugirana n'u Rwanda.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura