AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

#TdRwanda2024 yasojwe nta mpanuka- Polisi y’u Rwanda

Yanditswe Feb, 27 2024 08:40 AM | 88,819 Views



Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko Abaturarwanda baranzwe n’imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda 2024 ndetse yarangiye nta kibazo kibayeho mu muhanda.

Tour du Rwanda 2024 yanyuze mu turere 21 tw’Igihugu kuva ku wa 18 Gashyantare kugeza ku wa 25 Gashyantare 2024.  Abasiganwa bakoze urugendo rureshya n'ibilometero 700,6.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 16 kuva mu 2009 rigiye ku rwego mpuzamahanga, ryegukanywe na Joseph Blackmore ukinira Israel-Premier Tech. Uyu Mwongereza w’imyaka 21 yatwaye #TdRwanda2024, akoresheje 17h18'46''.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko bashimira uko abaturage bitwaye.

Yagize ati “Turashimira abaturarwanda by’umwihariko abakoresha umuhanda n'abafana bitabiriye ari benshi ku mihanda hirya no hino mu gihugu, uburyo bitwaye; barangwa n’indangagaciro byatumye isiganwa risoza neza nta kibazo rihuye naryo.”

Yavuze ko uduce umunani twa Tour du Rwanda twagenze neza mu mutekano usesuye kandi nta mbogamizi abitabiriye isiganwa bahuye na yo.

Yakomeje ati “Turashimira abaturarwanda muri rusange uko bashyigikiye abasiganwa mu duce twose bagiye banyuramo, n’uburyo abakoresha umuhanda bihanganiye impinduka zagiye zigaragara zirimo imihanda yafungwaga mu gihe yabaga ikoreshwa n’abasiganwa, bagakurikiza amabwiriza bahabwaga n’abapolisi babaga bari ku mihanda ngo babayobore mu yindi mihanda.”

ACP Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda gukomeza kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo, hirindwa ikintu cyose gishobora kuba intandaro y’impanuka.

Muri iri siganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ mu gihe cy’icyumweru rimaze, hakomeje gutangwa ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwibutsa buri wese kumva ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ze; kugira uruhare mu kuwusigasira hirindwa uburangare n’amakosa yose ashobora guteza impanuka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura