AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda rwahawe kwakira Icyicaro cy'Umuryango Mpuzamahanga ukora Inkingo

Yanditswe Feb, 27 2024 10:04 AM | 57,080 Views



U Rwanda rwahawe kwakira Icyicaro cy'Umuryango Mpuzamahanga ukora Inkingo, International Vaccine Institute, IVI, mu Karere. Ni intambwe izafasha Umugabane wa Afurika kwihaza mu gukora ubushakashatsi bwerekeye inkingo.

IVI ni umuryango mpuzamahanga ufite intego yo kuvumbura, gukora no gukwirakwiza inkingo ziboneye kandi zihendutse hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abatuye Isi.  

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ibinyujije ku Rukuta rwa X yemeje ko muri uyu mwaka, IVI izafungura Ibiro byayo byo mu Karere mu Mujyi wa Kigali.

Inama y’Ubutegetsi ya IVI yemeje u Rwanda nk’ahantu hakwiye kuba ibiro byayo mu nama yakozwe muri Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gukora igenzura ritomoye ku bihugu bitanu byari byatanze ubusabe.

Umuyobozi Mukuru wa IVI, Dr. Jerome Kim, yavuze ko bishimiye gutangaza ko u Rwanda ari rwo ruzakira ibiciro by’uyu muryango mu Karere.

Yavuze ko ibiro bishya bizafasha mu kwagura imikorere ya IVI ku Mugabane wa Afurika no kunoza imikoranire igamije kunoza uburyo bwo gukora inkingo.

Ati “Ibiro bya IVI muri Afurika byasanze bikwiye kuba muri Kigali ndetse twishimiye umusanzu wa Minisiteri y’Ubuzima na Kaminuza y’u Rwanda izaba umufatanyabikorwa wacu mu bya tekiniki.’’

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda rwafashe iya mbere mu kuyobora Afurika mu rugendo rwo gukora inkingo n’indi miti ikenerwa kwa muganga.

Ati “Kwakira Ibiro bya IVI muri Afurika ni indi ntambwe iganisha ku kwihaza kwa Afurika mu kubaka urwego rw’ubuzima rutajegajega kandi rwishimiye kugira icyicaro cy’uyu muryango.’’

U Rwanda rumaze gutera intambwe mu gushaka ibisubizo byo kwihaza kwa Afurika mu bijyanye n’inkingo. Tariki 18 Ukuboza 2023, hatashywe icyiciro cya mbere cyo kubaka Ishami ry’Uruganda rwa BioNtech ruzobereye gukora inkingo.

IVI ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 1997, ifite icyicaro mu Mujyi wa Seoul muri Repubulika ya Koreya. Ibiro byawo ku Mugabane w’u Burayi biri muri Suède, ikagira ibiro muri Autriche ndetse n’amashami ukorana na yo mu bihugu birimo Ghana, Ethiopia na Madagascar. Ibihugu 39 ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ni ibinyamuryango bya IVI. Ku rundi ruhande, Guverinoma za Repubulika ya Koreya, Suède, u Buhinde, Finlande na Thailande biwutera inkunga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura