AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Umubiligi Jonathan Vervenne yegukanye Agace ka Mbere ka #TduRwanda2024

Yanditswe Feb, 18 2024 14:44 PM | 58,947 Views



Jonathan Vervenne yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2024, nyuma y’uko ikipe ye ya Soudal Quick-Step Devo Team ibaye iya mbere mu gusiganwa n’ibihe, Team Time Trial.

Isiganwa rizenguruka Igihugu ku Magare ryatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare mu gihe rizasozwa ku wa 25 Gashyantare 2024.

Agace ka Mbere kakiniwe mu mihanda ya Kigali, aho abasiganwa bahagurukiye kuri BK Arena berekeza kuri Kigali Convention Centre ku ntera y’ibilometero 18,3.

Abakinnyi basiganwe mu nzira ya BK Arena, Contrôle Technique, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatubes, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Cadillac, Kimicanga, Ku Kabindi na KCC.

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tour du Rwanda, hakinwe Team Time Trial aho amakipe asiganwa habarwa ibihe.

Soudal Quick-Step Devo Team ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gukoresha ibihe bito ugereranyije n’andi makipe bari bahanganye.

Soudal Quick-Step Devo Team yakoresheje iminota 20 n’amasegonda 32, ikurikirwa na Israel Premier Tech [21'08"], Lotto-Dstny [21'24"], UAE [21'26"]. Team Rwanda yasoreje ku mwanya wa cyenda aho yakoresheje 21'56".

Jonathan Vervenne ukinira Soudal Quick-Step Devo Team ni we wahise uyobora urutonde rusange nyuma yo gukoresha ibihe bito kurusha bagenzi be barimo William Junior Lecerf, Pepijn Reinderink, Jan Kino na Jelle Harteel.

Uyu Mubiligi w'imyaka 20 ni uwa 818 ku rutonde rw'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino w'Amagare, UCI, rw'abakinnyi beza ku Isi.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko #TdRwanda2024 iri no mu rwego rwo gutegura Shampiyona y'Isi mu 2025.

Yagaragaje ko izafasha igihugu gutegura iri rushanwa rikomeye mu bijyanye no kwakira abazaryitabira ndetse n'abakinnyi bazaserukira igihugu.

Tour du Rwanda izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024, hakinwa Agace ka Kabiri aho abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Muhanga, berekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ku ntera y’ibilometero 129,4.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura