AGEZWEHO

  • Gen (Rtd) Kabarebe: Nta mpamvu yatuma Abanyarwanda baba mu mahanga batamenya Ikinyarwanda – Soma inkuru...
  • Kuva kuri 1% kugeza ku 76%: Ibyaranze imyaka 30 mu kugeza amashanyarazi ku baturarwanda – Soma inkuru...

Urugendo rw'imyaka 30 mu kugabanya ubukene mu baturage

Yanditswe Feb, 12 2024 16:58 PM | 118,834 Views



Hari abaturage hirya no hino mu gihugu batanga ubuhamya ko gahunda zinyuranye zagiye zibafasha kwikura ubukene, ni mu gihe ibipimo bigaragaza ko mu myaka 30 ishize, igipimo cy’abakene mu Rwanda cyagabanutseho kimwe cya kabiri.  

Mu 2000 abaturage bari munsi y'umurongo w'ubukene bari 60.29%, mu ibarura rusange ryo mu 2022 bari 30.4%.

Mu hahoze ari Gikongoro by’umwihariko agace kitwaga Nshiri, abaturage bahoraga basuhuka kubera inzara, kuri ubu barahinga bakeza bagasagurira n’amasoko.

Mu Murenge wundi nawo wa Busanze, ubukene bwavuzaga ubuhuha, ahereye ku nkunga umuryango we wagiye uhabwa, urugo rwa Anastasie Mukandekezi rwabarirwaga mu ngo zikennye cyane ariko kuri ubu urarusangamo Inka, yashoboye kwisanira inzu ayitera igishahuro, mu nzu imbere hasi atera sima.

Umuco wo kuziga no kuguza ni kimwe mu birimo no gufasha abatuye Umurenge wa Nyarubaka muri Kamonyi, uyu Murenge niwo watangiriyemo gahunda ya VUP muri aka Karere ka Kamonyi.

Ku gicamunsi usanga hari abaturage bicaye mu matsinda y’ubwizigame, ibyiciro byose, abakuze ndetse n’urubyiruko.

Muri iyi myaka 30 u Rwanda rubohowe, inkunga z’ubwoko butandukanye zagiye zihabwa abaturage mu kubafasha kuva mu bukene, Umurenge wa Cyabakamyi muri Nyanza uri mu mirenge yagenewe inkunga itangwa n’umushinga Give directly, buri rugo ruhabwa asaga miliyoni atazishyurwa.

Aba baturage bashimangira ko kuva mu bukene bishingira ku muturage ku giti cye.

Nka Iribagiza Azera wo mu Karere ka Ruhango, ni umuhinzi mworozi ntangarugero ariko kandi Jenoside yakorewe Abatutsi yari yamusize iheruheru.

Mu 2000, abaturage bari munsi y'umurongo w'ubukene bari  60.29%, mu ibarura rusange ryo mu 2022 bari 30.4%,  muri uwo mwaka umutungo w’umuturage wari amadorali 250 mu gihe inyandiko dukesha ikigo cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu 2022 umutungo w’umuturage wiyongereye ukagera ku madorali  asagaho gato 1000.

Nubwo hishimirwa intambwe yatewe mu kurwanya ubukene mu myaka 30 ishize, haracyari urugendo kuko imibare igaragaza ko Abanyarwanda 16% bakiri mu  bukene bukabije.

Akimana Latifat



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Gen (Rtd) Kabarebe: Nta mpamvu yatuma Abanyarwanda baba mu mahanga batamenya Iki

Kuva kuri 1% kugeza ku 76%: Ibyaranze imyaka 30 mu kugeza amashanyarazi ku batur

Burera: Ubuhamya bwa mwarimu Uwamahoro ufite ubumuga bwo kutabona wigisha mu mas

MINALOC yagaragaje uburyo bushya buzatuma uwataye indangamuntu yongera kuyibona

RIB yasubije abibwe telephone zirenga 160

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024