AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal – Soma inkuru...
  • Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Ishyaka Green Party ryahisemo abazarihagararira mu Majyepfo mu matora y’Abadepite

Yanditswe Mar, 11 2024 09:56 AM | 58,065 Views



Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, bagaragaje ko hari ibitekerezo batanze byashingiwemo mu kugena impinduka zirimo kongera umushahara wa mwarimu, bakaba bavuga ko bazongera kurishyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Babigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 10 Werurwe 2024, ubwo bari mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ahatowe abo muri iyi ntara bazarihagararira mu matora y’Abadepite.

Perezida w'Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, yavuze ko kongera umushahara wa mwarimu ari nk’intsinzi y’iri shyaka kuko ngo muri manda ishize, biri mu byo biyamamazaga bavuga ko bazageza ku Banyarwanda.

Yavuze ko mu byo bazakomeza gushyiramo imbaraga harimo no gukomeza kurwanya ubukene mu Banyarwanda.

Dr Habineza yavuze ko mu bindi bishimira ari uko hashyizwe imbaraga mu kugabanya umusoro w'ubutaka. Yanavuze ko Green Party izashyira imbaraga mu kugaburira abana ku mashuri, kunoza uburyo bwo gucunga umutekano w’igihugu hakoreshejwe ibyogajuru no gutanga buruse muri kaminuza hatagendewe ku byiciro by’ubudehe.

Abahuriye muri iyi Nteko Rusange ya Green Party ni abarwanashyaka bakomoka mu turere tugize Intara y’Amajyepfo.


Kalisa Evariste



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje gushyigikira amatora y’Umukuru w&

Musanze: Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Murandi barishima ko inzu y&

Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’uturere bishaje- Guverineri Dushimima

Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga

Gen Mahamat Idriss Déby yatorewe kuyobora Tchad

FERWAFA igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri Werurwe na Mat

Haracyari ibibazo bishingiye ku mateka ariko byose birushwa imbaraga n’iby