AGEZWEHO

  • Australia: Abana bari munsi y’imyaka 16 mu nzira zo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga – Soma inkuru...
  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...

Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho 8,2% mu 2023

Yanditswe Mar, 11 2024 14:13 PM | 84,343 Views



Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 8,2% mu 2023 mu gihe byari biteganyijwe ko uziyongeraho ku gipimo cya 6.2%.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Werurwe 2024.

Mu mwaka ushize, umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri miliyari 16.355 Frw uvuye kuri miliyari 13.720 Frw wariho mu 2022.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko igihugu cyari gifite impungenge ko ibintu bishobora kutagenda uko byateganywaga bitewe n’uko ubukungu bw’Isi bwari bwifashe.

Muri rusange, mu gihembwe cya mbere, umusaruro mbumbe wazamutse ku gipimo cya 9, 2%, icya kabiri uzamuka kuri 6,3%, icya gatatu ugera kuri 7,5% mu gihe igihembwe cya kane wageze ku 10%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, agaragaza ko ingamba zashyizweho mu kuzahura ubukungu nazo zatumye habaho impinduka zigaragara.

Mu 2023, Urwego rwa serivisi rwiyongereye ku gipimo cya 11% mu mwaka wa 2023, inganda zizamukaho 10% naho ubuhinzi buzamukaho 2%. Umusaruro w'urwego rw'inganda waturutse ku nganda zitunganya ibintu bitandukanye zaba iz'ibiribwa, imyambaro, inkweto, mu gihe urwa serivisi rwo rwazamuwe n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, ubwikorezi bwo mu kirere n'ibindi

Ku rundi ruhande umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 4% biturutse ku musaruro muke w’icyayi n’ikawa na wo wabuze mu mwaka ushize.

Urwego rw’ubuhinzi rwihariye igipimo cya 27% by’umusaruro mbumbe wose w’umwaka wa 2023, urwego rw’inganda rukagira 22% naho urwa serivisi rukiharira 44%.

Mutuyeyezu Jean Claude



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa

Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho

Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi m

NEC yashimiye abo mu Majyaruguru uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'a

Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutungany

Abakoresha umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga babangamiwe n'uko udacaniye